Kwitwaza inkoni :

Mu Rwanda kera kwitwaza inkoni byari akamenyero.

Wabaga utayitwaje bakavuga ko agenda imbokoboko.

Ako kamenyero kagiye gashira buhoro buhoro.

Ubu abakitwaza inkoni ni abasaza, abakecuru, ibimuga n’abashumba.

Kwitwaza inkoni byaterwaga akenshi n’uko ishyamba ryari ryose mu Rwanda kuko rwari rutaraturwa cyane, rurimo n’inyamaswa nyinshi: impyisi mahuma, intare, inzovu n’izindi.

Iyo wabaga ufite icyo witwaje, nibura wageragezaga kwirwanaho.

Mbere na mbere rero, inkoni yari intwaro y’umuntu ndetse n’umuhinzi ugiye mu murima we yajyanaga isuka ariko ntiyibagirwe inkoni.

Inkoni kandi yari mugenzi w’umuntu, akayitwaza, akayicumba ahazamuka, akayishingikiriza ahamanuka cyangwa ahanyerera.

Bamwe ndetse bavuga ko inkoni ifasha umugenzi mu rugendo kuko ayivana i Bunaka, agataha i Bunaka mu ntara iyi n’iyi.

Reka rero udukoni tw’abakobwa two!

Udukoni twabo ngo twari urugero rumwe.

Iyo tutabaga uduseke twatoranyijwe twabaga udukoni tugororotse tunoze kandi tureture, akenshi dutatse amabara.

Batwitwazaga bagiye kuramutsa bagenzi babo cyangwa batashye ubukwe.

Iyo bagendaga hamwe batwitwaje ngo wasangaga binogeye amaso.

Ubwiza bwatwo bwatumye banabivugira ku mukobwa w’uruti rwiza ngo «Gakoni k’abakobwa, gatakara ntibatahe bagatinzwa no kugashaka»


Urundi rutonde
Tugire Umwete mu Ishuri :
Igiti :
Kugira neza :
Ibijumba :
Inzoka :
Igisheke :
Umwuka n'umuyaga
Indyoheshabirayi :
Inyoni :
Icyivugo cy'imbeba :
Amazi :
Imirimo yo mu rugo :
Kurwanya isuri :
Imvura n'umucyo :
Isukari :
Agacurama :
Nacumuye iki data?
Ukwezi :
Inyenyeri :
Ubunyobwa :
Amaso :
Urwungano ngogozi
Igishyimbo :
Izuba :
Indyoheshabirayi (2)
Tugiye kuruhuka :
Ikinyabupfura mu ishuri :
Isuka :
Isuku :
Ikiyaga cyacu :
Insina :
Ibyivugo :
Icyivugo cy'inturo :
Umunsi wa mbere w'ishuri :
Ikinyabupfura :
Kwitwaza inkoni :
Umubiri w'umuntu :
Korora inkoko :
Ingwe :
Inka :
Ibaruwa mu kinyarwanda :
Ibihe by'akanda mu Rwanda :
Ubworozi :
Imyumbati :
Umunyeshuri mwiza :
Nzakunda kujya mu ishuri :
Kalima na Gahigi bahuriye mu isoko :
Imigenzo ya kinyarwanda :
Urimwiza Mama :
Umunyamerwe :
Ibyivugo by' iningwa ;
Amagara yacu :
Ibiti birwanya isuri :
Umuceri :


KANDA HANO UDUSURE Cg WIYANDIKISHE BIROROSHYE



Uko urubuga rukoreshwa:Kanda hano